
EjoLabs ni sosiyete y'ubushakashatsi n'ikoranabuhanga ikorera mu Kigali. Twibanda ku kubaka model z'ururimi n'ibikoresho bya AI bifasha Abanyarwanda kugira uburenganzira bungana bwo kugera ku makuru n'ubumenyi mu rurimi rwabo.
Twubaka mu mucyo, dushyira mbere ubwizerane bw'abakoresha bacu.
Ururimi n'umuco ni umutungo — turabirinda mu buryo bwa siyansi.
Dushaka kuba inzobere zikomeye muri Afurika mu by'ubwenge buhangano.
Itsinda rito ry' abanyeshuli 2 ry' abanyarwanda rihuriye ku ishuli rya Constructor University Bremen, Germany ritangira kwiga uburyo bwo kubaka model y'ururimi yumva Ikinyarwanda neza.
Twatangije Ejo Labs mu ubudage ( Germany) no mu Rwanda, dushyiraho intego yo gukora ubwenge buhangano (AI) mu abakoresha ururimi rw' ikinyarwanda.
Twatoranyije amagambo arenga miliyoni 2 y' Ikinyarwanda, twifashisha model yacu ya mbere y'ururimi twifashishe indi izindi model.
Twatangije EjoChat ya Ejo Labs — model ibasha gusubiza ibibazo ku ingingo zose mu Kinyarwanda.
Intego yacu - buri wese akuresha i kinyarwanda cyangwa ushaka kwiga ikinyarwanda agire uburyo bwo gukoresha ubwenge buhangano mu rurimi kavukire.

Turi itsinda ry'inzobere, abahanga mu by'ikoranabuhanga, abashakashatsi b'ururimi, n'abayobozi b'imishinga, twishyize hamwe kugira ngo Ikinyarwanda kibe mu indimi za mbere ku rwego mpuzamahanga muri isi ya AI.
Mwifuza gukorana natwe — niba uri umushakashatsi, injeniyeri, cyangwa ufatanyabikorwa.
Twandikire