Ejo Labs muri Youth Connect Rwanda Germany 2026
Ejo Labs yitabiriye Youth Connect Rwanda mu Budage, aho urubyiruko rw’Abanyarwanda rwagaragaje uruhare rwarwo mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Kamena 2026, Hamburg yakiriye ku nshuro ya kabiri Rwanda Youth Connect Germany, ihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu bice bitandukanye by’u Budage.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari “Rooted. Growing. Thriving.” Yagaragaje uko urubyiruko rwiyemeje gukomeza umuzi w’indangagaciro zarwo, kwiyungura ubumenyi, no gutanga umusanzu mu iterambere ry’ u Rwanda.
Ejo Labs yishimiye kwitabira iki gikorwa no kuganira n’ urundi rubyiruko ku ikoranabuhanga, ubufatanye, n’ imishinga y' iterambere, ivuka muri diaspora ikomeza kubaka imiyoboro hagati y’ igihugu batuyemo n’ u Rwanda.
Ikintu cyihariye cyagaragaye muri iki gikorwa ni uko cyateguwe kandi kigahuzwa n’ urubyiruko ubwabo. Ibi byerekanye ubushobozi bwo kwiyobora, guhuza abandi, no kubaka umuryango mugari ufite intego imwe.
Hari abitabiriye bakoze urugendo rurerure, bamwe bamara amasaha arenga atandatu berekeza i Hamburg, kugira ngo bahure n’abandi Banyarwanda batuye mu Budage. Icyo gikorwa cyabaye umwanya wo guhura, kwagura imiyoboro y’ akazi n’ ubucuti, no gukomeza ubumwe bw’umuryango nyarwanda uri kure y’igihugu.
Rwanda Youth Connect Germany 2026 yerekanye ko nubwo abantu baba batandukanye n’ibirometero byinshi, urubyiruko ruhuje, rwiteguye, kandi rufite imizi rukomeye rushobora kuba imbaraga zikomeye mu iterambere ry’igihugu.
Amafoto

Iyi nkuru yanditswe kuri IGIHE. Kanda hasi uyisome yose.
Soma inkuru kuri IGIHE